Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda yamuritse umushinga w’ingengo y’imari ya 2021/2022 , ikaba iziyongeraho miliyari 342 Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
Pinterest
Pocket
WhatsApp

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndangijimana, yagejeje ku Nteko Ishinga Ingengo, umushinga w’ingengo y’Imari y’umwaka wa 2021-2022, izaba ingana na miliyari 3.807 Frw yiyongereyeho miliyari 342,2 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’iyakoreshejwe mu mu 2020-2021.

Amakuru y’IGIHE dukesha  iyi nkuru  yamenye ko iyi ngengo y’imari  izibanda ku bikorwa byo kuzahura ubukungu, bwamanutse ku kigero cya 3.5% mu mwaka ushize, ariko bukaba bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 5.1% muri uyu mwaka, ndetse na 7% mu 2022 mu gihe byitezwe ko buzazamukaho 7.8% mu 2023 na 2024.

Miliyari 1.872,7 Frw angana na 49,2 % azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, ni ukuvuga mu bikorwa birimo kwishyura imishahara, kugura ibikoresho nkenerwa n’ibindi.

Azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri miliyari 1.934,2 Frw angana na 50,8 % by’ingengo y’imari yose. Aha niho hari amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Muri aya mafaranga, 67% angana na miliyari 2.543,3 Frw akomoka mu mutungo w’imbere mu gihugu, ni ukuvuga mu misoro ahanini. Inkunga z’amahanga ni miliyari 612,2 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga ni miliyari 651,5 Frw angana na 17%.

Uyu mwaka uzasiga Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kigeze kuri 85%

Kimwe mu bikorwa bihanzwe amaso bizakorwa muri iyi ngengo y’imari, ni iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, aho byitezwe ko uyu mwaka w’Ingengo y’Imari izasiga imirimo yo kucyubaka igeze kuri 85%.

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizuzura gitwaye miliyari 1,3$, kikaba cyubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Qatar, gifite imigabane ingana na 60%.
Iki kibuga kizubakwa mu byiciro bibiri, aho icya kabiri kikirimo gukorerwa inyingo, imirimo ikaba igeze hejuru ya 80%.


Follow  all our latest  News Updates  on : Twitter : ACR News | Rwanda , LinkedIn : ACR News |Rwanda , Facebook : ACR Company Ltd , YouTube :  Accounting Class Rwanda
Share this to colleagues
Facebook
Twitter
LinkedIn
Pinterest
Pocket
WhatsApp

Never miss any important news. Subscribe to our newsletter.

Related News

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Never miss any important news. Subscribe to our newsletter.

Recent News

Editor's Pick